CECAFA: APR FC nayo yasezerewe
 




APR FC 0-0 Ulinzi

St George 7-0 Ports



Ikipe ya APR FC nayo yaraye isezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Ulinzi yo muri Kenya. Muri uyu mukino wabereye kuri Jamhuri Stadium i Morogoro muri Tanzaniya, amakipe yombi yarangije anganya amanota bituma APR FC isezererwa.

Uyu wari umukino wa gatatu wo mu matsinda iyi kipe yari ikinnye. Mu mikino itatu, APR FC yabashije gutsinda umwe, inganya undi itsindwa umwe. APR FC irangije itsinda ari iya gatatu mu makipe ane, ikaba ifite amanota ane.

Muri iri tsinda, ikipe ya St Georges ni yo ya mbere n’amanota arindwi, Ulinzi ikagira atanu, APR FC atatu naho Ports ikaba iya nyuma nta nota na rimwe. Ikipe ebyiri za mbere ni zo zazamutse muri kimwe cya kane cy’irangiza.

APR isezerewe muri iri rushanwa nyuma ya Etincelles FC yo itarabashije gutsinda umukino n’umwe mu yo yakinnye.

Ishyaka mu mukino

N’ubwo ikipe ya APR FC yarangije umukino inganya na Ulinzi FC ubusa ku busa, yari yabonye amahirwe yo gutsinda ariko ntiyabigeraho. Mu gice cya mbere by’umwihariko, iyi kipe yagaragaje ishyaka ryinshi no gushaka gutsinda.

Ku munota wa 26 w’umukino, APR FC yabonye penaliti kubera ikosa ryari rimaze gukorerwa mu rubuga rw’amahina n’umukinnyi Mohamed Tiambo. Nyamara, umusore Mbuyu Twite ntiyabashije kuyinjiza kuko umunyezamu yayifashe bitamugoye cyane.

Ku munota wa 40 na bwo APR yongeye gusatira ndetse ibona ubundi buryo bwo gutsinda ariko ishoti rya Kabange Twite risanga umunyezamu wa Ulinzi ahagaze neza aryohereza hanze.

Gusa, mu gice cya kabiri ibintu byabaye nk’ibihinduka Ulinzi irusha APR FC ndetse na yo ihusha ibitego byari byabazwe. Nko ku munota wa 57, umukinnyi Stephen Waruru w’iyi kipe yohereje ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 78 w’umukino, umukinnyi Anthony Nderitu yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita ebyiri z’umuhondo (zamuviriyemo iy’umutuku) ariko ibi ntacyo byahinduye kuko umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, ikipe ya St Georges yihereranye Ports iyinyagira ibitego birindwi ku busa. Ikipe ya Ports ikaba ivuye mu irushanwa itabashije kubona inota na rimwe.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu

Itsinda rya kabiri (Group B)

Elman 0-3 Mereikh

Yanga 3-2 Bunamwaya
Others-Ibindi