AMAVUBI MU RUGENDO RUTAGATIFU RUGANA IGIKOMBE

10/12/2011 12:52

                  Nyuma yo kwitwara neza mu mikino yamajonjora ya CECAFA ibera muri   tanzaniya,Ikipey'AMAVUBI  ikomeje kwereka andi makipe ko amaze kuba inararibonye muri ako gakino. haba muri 1/2 aho yihereranaga ikipe ya Soudan yahabwaga amahirwe yo kwegukana icyo gikombe, ikipe AMAVUBI yahise ahabwa amahirwe yoise yari asigaye. ni urugamba rutoroshye kuko ikipe ya UGANDA CRANES si ubwa mbere itsinda amavubi haba i Bugande cyangwa se mu Rwanda. Umutoza, abakinnyi ndetse n'abakunzi b'ikipe AMAVUBI bose bati "burya si buno, twiyemeje kwereka aba SEBU ko turi amavubi y'imbori zikaze"! reka tubitege amaso. Nta wavuga ko amavubi agomba gustinda byanze bikunze kandi na none umuntu yaba akabije kurengera aramutse avuze ko igikombe ari icya UGANDA CRANES kuko ayo makipe yose afite amateka atari make. Wa mugani w'umuhanzi w'UMUNYARWANDA RAFIKI, ninde uzakijyana? RekA tubitege amaso!