GUTANGA AVANCE MU RUKUNDO UBIBONA UTE?

03/05/2011 13:05

" Ese gutanga avance ni urukundo cyangwa ni Ubugwari?" Iki ni ikibazo gikomeye mu buryo bumwe, ariko na none cyoroshye cyane mu bundi buryo.

Ndisobanura ntya :

1.Ni ikibazo gikomeye, muti gute rero? Umuntu wese, yaba umugore cyangwa umugabo wamaze kuryamana n’abantu banyuranye, azi ko bose batameze kimwe. Hari uwo muhuza rwose bikaba mahwi, hari n'uwo upfa kugira ngo wikize iyo misonga ariko nta buryohe bwiza umwumvamo. Bamwe bagira bati : "Ku bagore hari abashyuha n’abakonja, ngo hari abanyara n’abakakaye, ibindi, ku bagabo ho ngo hari abarangiza mu munota umwe, hari abashyukwa amazinga, hari ibihasha, n’abandi."

Nicyo gituma ubona umugore ufite isura itari nziza ariko umugabo we ntabe yamuhara. Ku ruhande rw’abagore, niho havuye imvugo mu Kinyarwanda ngo «uwamenye ingufi n’indende.»

Ukurikije ibyo byose rero ni byiza guhana avance mbere yo kurushinga kugirango ari umugabo atazahora abihirwa bigatuma ajya kuvoma ahandi, ari umugore nawe atazahora ashakisha yayindi imukurugutura akiruhutsa. Aho bikomereye ni uko mushobora gusanga mudahuje, mugakomeza gushakisha uwo muzahuza aribyo noneho bishobora kuvamo uburaya.

2. Ni ikibazo cyoroshye kurundi ruhande: Ibi nabyo ndabisobanura mu gihe ari urukundo rutarimo uburyarya, mushaka gushinga urugo ruzaramba, ni byiza ngo muhane avance mu kwirinda kuzahura na cya kibazo cyo kudahuza.

Umuhungu niba asanze umukobwa akiri isugi, agomba kubimwubahira ndetse no kumushimira ko yifashe neza akamwihanganira uko ameze, kuko nawe aba yamugiriye icyizere gisesuye cyo kumwiha bwa mbere. Umukobwa agomba kuba afitiye umuhungu icyizere ko ari inyangamugayo atazamutetereza kuko nawe yamweretse ko ntacyo amukinze kugezaho yemera kumuha ubusugi bwe.

Kuri bombi hagomba urukundo nyakuri no kwizerana bidafifitse.