Inkomoko y'amazina ahabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru

11/08/2011 18:36

Amazina agenda ahabwa abanyeshuri biga muri za kaminuza n'amashuri makuru mu rwanda agenda atangaza abayumvise ubwa mbere. Umuntu wese yibaza aho ayo mazina aba yakomotse. Iyo umuntu yitegereje asanga ayo mazina aba afitanye isano n'ibintu biba bigezweho mu gihugu cyangwa n'ahandi ku isi. Reka tubagezeho amwe mu mazina yagiye ahabwa abanyeshuri bo mu makaminuza n'amashuri makuru mu Rwanda ndetse n'aho yaba yaraturutse.

1. KIE (Kigali Institute of Education

 

A. Aba Tigiste (KIE Promotion 2006):

iri zina ryahawe abanyeshuri batangiye kaminuza ahayinga mu mwaka w'a 2006. Icyo gihe niho hatangiye imirimo y'inkiko GACACA ku bakoze itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. ankiko zashyiraga abanyabyaha mu byiciro bitatu. Urwego rwa mbere rwarimo abantu bitwaga ba Rugarwa, bagakatirwa igifungo cya burundu. Urwego rwa kabiri rwashyirwagamo abantu bicanye babishojwemo n'aba ruharwa maze bagakatirwa igifungo cyashoboraga kugera ku myaka mirongo itatu (30). Urwego rwa gatatu rwashyirwagamo abireze maze bakemera icyaha bakanasaba imbabazi. abo babaga borohereje urukiko maze rukabahemba gukora imirimo nsimbura-gifungo ifitiye igihugu akamaro; Travaux aux Interets Generaux muru rimi rw'igifaransa (TIG). Abakora rero icyo gihano bakitwa Tigistes. Muri uriya mwaka rero wa 2006 niho iyo mirimo yatangiye itangirana n'abanyeshuri. Bakigera ku ishuri KIE, basanga bitwa Abatigistes.

 

B. Aba Bruguairiels: ( KIE promotion 2007)

Jean Louis Bruguaire ni umucamanza w'umufaransa wakoze inyandiko zitwa Mandat d'arret zahamagarizaga amahanga gufata abayobozi bakuru b' u Rwanda barimo na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, abashinja ko baba baragize uruhare mu kurasa indege ya Juvenal HABYARIMANA  mu mwaka w' 1994. Izo nyandiko zikaba nta shingiro zari zifite kuko Bruguaire yako ze ibinyuranije n'amategeko kandi ibyaha yashinjaga abo bayobozi akaba nta bushakashatsi cg iperereza yari yabikoreye. Bityo rero icyo gikorwa cyaje kwamaganwa n'abanyarwanda bose iyo bava bakagera. Mu gihugu hirya no hino habaga ingendo zo kwamagana Bruguaire. Hari rero mu gihe abanyeshuri ba za kaminuza n'amashuri makuru yatangiraga, n'uko Promotion ya Kie yo mu mwaka wambere yinjira muri KIE isanga yarabatijwe akazina k Aba Bruguairiels.

 

C. Mano y' inanga (KIE promotion 2008)

Iyo foto iragaragaza umukozi wo murugo (Rwesamadongo, Karyarugo) uvugana na sebuja kuri telefoni igendanwa. Ahayinga mu mwaka wa 2008, isosiyeti icuruza itumanaho mu Rwanda ya MTN yashyize ku isoko nomero itari imenyerewe dore ko hari hasanzwe itangirwa na 08. Iyo numero nshya rero yo yatangirwaga na 03.... Mu kwamamaza kuri Radiyo rwanda (Advertisement), publicite yarimo umukozi wo murugo witwaga Manoyinanga. Manoyinanga uwo yari yaguze telefone noneho aza guhamagara sebuja, sebuja ayoberwa iyo nomero nuko abanza kugira ubwo bwo kuyitaba agirangho ni amashitani. Umukozi yakomeje guhamagara kenshi noneho umugabo aza kumwitaba ahita amubaza uwo ariwe amenye ko ari Manoyinanga biramutangaza cyane kuko ntiyari azi ko iyo nomero itangizwa na 03... ibaho. Twabibutsa ko iyo nomero yangwaga cyane. uwabaga ayifite bamwitaga "Inkirabuheri" bashaka kugaragaza ko aguze telefoni vuba, ko mbere yari yarabuze amafaranga. Yemwe hari n'abataritabaga iyo nomero. byose byari ukwirata. Icyo gicuruzwa gishya cya MTN cyatangiranye rero n'itangira ry'amashuri maze abaruru (abanyeshuri bashya) bisanga bitwa ba MANOYINANGA bose uko bakabaye.

 

D. Abadage (Promotion 2009)

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008 niho Madame Rose Kabuye umuyobozi mukuru wa protocole muri perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda yatawe muri yombi mu gihugu cy' ubudage. Hari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya mandat d'arret za Louis Bruguaire (twavuze haruguru). Kuva uwo munsi hirya no hino mu gihugu habaye imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Rose Kabuye kuko ritari rikurikije amategeko. Muri iyo myigaragambyo rero hibasiwe cyane ABADAGE. Abantu benshi icyo gihe bakambitse imbere ya ambassade y'abadage mu Rwanda bahamara iminsi irenga itatu mpaka Rose Kabuye arekuwe. Ubwo niko hirya nohino mu mihanda uruvunga-nzoka rw'abantu batagira ingano bigaragambyaga baririmba ngo "Dusezerere umudage tumwamagane tumubwire ko turi mu iterambere" andi bati "Rose wacu +++". Iryo yibasirwa ry'abadage mu rwanda ryasigiye akazina ka gikirisitu "abadage"abanyeshuri batangiraga umwaka wa mbere muri KIE. Abadage nibo bantu batandukanye n'abandi baa nyeshuri biswe ayo mazina kuko kugeza na nubu bishimira ko ari ABADAGE. Barangwa no kutagira ubwoba, ni abataripfana, baharanira kwandika izina (kumenyekana) no kuba ibyamamare. Iyo wise umuntu ngo wa mudage we akwereka ko abyishimiye kuruta kumuhamagara mu izina rye bwite. Muri make Abadage ni abanyabitendo bitandukanye. soma inkuru irambuye ku iyamaganwa ry'abadage

 

E. Inkende (KIE promotion 2010)

Iyo ni Inkende yagejejwe muri KIE mu kwezi kwa 5 mu 2009. Ako kanyamaswa kadasanzwe ntikahagiriye amahirwe n'ubwo kari gakunzwe kandi kitaweho na buri wese. Mu gihe abanyeshuri bashya biyandikishaga (Registration) kuzatangira umwaka wa mbere muri KIE 2010, ako kanyamaswa kabonye abantu benshi katamenyereye kubona muri KIE bagashungera nabo bagatangariye cyane gahitamo kwigira hanze y'ikogo then when it was crossing the road imodoka no syooooooo. Inkende iba iratanze (iratabarutse). Urwo rupfu rwavuzweho byinshi cyane dore ko ubuyobozi bw'ishuri bwahise bunategura ikiriyo cyo kwibuka umwe mu ba membre ba KIE community wabavuyemo (Monkey). Bamwe bati "inkende yariyahuye kuko bayangiye kwiga BED-SPORT bakayitegeka kwiga MPE kandi itazi ibijyanye n'imibare n'ubugenge. Amagambo menshi rero yavuzwe ku rupfu rw'inkende muri KIE yatumye abanyeshuri bashya muri 2010 bahabwa akazina k'akabyiniriro maze buri umwe muri  bo yitwa INKENDE.

 

F. Nyakatsi (KIE promotion 2011)

Aba bana bo bahuye n'uruva gusenya! Gahunda ya "BYE BYE  NYAKATSI" (soma bayi bayi) yatangiranye n'abanyeshuri mu mwaka w'amashuri 2011. Ubwo mugihugu hose hari igikorwa cyo gusenya ahantu hose hari inzu zizwi ku izina rya "nyakatsi", aba banyeshuri biswe Nyakatsi bakomeje kugendwaho. Ntibyarangiriye mu kubasenya gusa kuko  byakubitiweho no kwimwa amafaranga yagenerwaga abanyeshuri biga mu mashuri makur na kaminuza mu Rwanda (bursary). Mu byari bibashimishije kwiga kaminuza cyane cyane ngo kwari uko bagiye kujya biga bahembwa nk'uko babibwirwaga na bakuru babo. Aba bana bazanye umwaku ndetse ukwira no muri bagenzi babo mu gihugu hose muri rusange. Si ibyo gusa kuko Nyakatsi muri KIE zasanze gahunda y'amasomo yarazihindukiyeho kuko ubu biga ama combinations atari asanzwe muri KIE bituma rero kuyamenyera bibagora cyane. Ama modules mashya akomeye nka Inclusive education n'izindi nyinshi. Nyakatsi rero ngo nizidacunga nabi kubera umwaku wazo no kurangiza amashuri yazo ni inzozi. Muzisengere.

 

Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho uko mu zindi za kaminuza nka KIST, NUR ... byifashe. Kanda hano  utugezeho ibibera muri kaminuza yanyu.