mu guhitamo uwo muzabana akaramata, ni ibihe bintu wakwibandaho?

19/04/2011 20:45

  PDF Print E-mail
Written by Gallican Masengesho  
 

 

 

Kumenya guhitamo ni ingingo ikomeye y’ uburenganzira bwa muntu.Umuntu yiga guhitamo akiri muto kandi akabifashwamo n’abamurera,bamuha ubwisanzure mu guhitamo ikimunogeye.Mbere yo guhitamo ubanza kumenya no gusobanukirwa ibyo uhitamo cyaneko uba ugomba kugereranya ibintu cyangwa abantu benshi kugirango umenye icyo ushimye kuruta ikindi.

 

 

Guhitamo rero bisaba ubwenge, igihe n’ubushishozi.Guhitamo bishingira ku myumvire, ku myemerere, ku muco, ku ndangangaciro n’ibindi umuntu wese agenderaho kandi bishobora gutandukana  n’iby’abandi bitewe n’aho yakuriye n’uburyo yabayeho kuva akiri muto.Guhitamo neza uwo muzabana bishingira ku muntu ntibishingira ku bintu kuko umunezero uturuka ku muntu ntutangwa n’ibintu. Ibintu bishobora gushira ariko urukundo rukarushaho kwiyongera iyo ari rwo rwahuje abashakanye.

 

Naho iyo bahujwe n’ibintu cyangwa ibyubahiro ruyoyokana na byo.Ibintu ni ibishakwa, abakundanye barafatanya bakabibona.Abifuza kurushinga bagomba kugira intego urukundo. Guhitamo kwabo bigomba gushingira ku ndangagaciro y’urukundo rwo nkingi itajegajega y’urugo kuko urukundo rurihangana, ntirwirarira, rurababarira,ruroroherana, ntirurarikira kandi ntirwikuza.

 

Kugira ngo abashakanye babane neza ni ngombwa kumenyana. Mbere yo kubana umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore bagomba gufata igihe cyo kumenyana. Kumenya amateka ya buri wese bifasha kumenya icyo buri wese yanga n’icyo akunda. Bibafasha kumenya aho umwe afite ubushobozi, aho afite intege nke, n’icyerekezo cya buri wese. Kandi buri wese agafata ingamba

zatuma atabangamira mugenzi we.


 

 

Gushinga urugo ni umushinga nk’iyindi yose, bigomba rero gutegurwa kandi

umuryango ukabigiramo uruhare mu rwego rw’inama aho guhangayikishwa

cyane n’ibirori by’umunsi w’ubukwe.