Jean Marie NTAGWABIRA nyuma yo gushaka gusenya Rayon Sport noneho ngo ayigiriye impuhwe!

Jean Marie NTAGWABIRA nyuma yo gushaka gusenya Rayon Sport noneho ngo ayigiriye impuhwe!

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira aratangaza ko azongera amasezerano yo gukomeza gutoza iyo kipe, mu gihe izaba imaze kugura nibura abakinnyi batanu.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, cyo ku itariki ya 4 Nyakanga 2011, Ntagwabira Jean Marie yatangaje ko yifuza gukomeza gutoza ikipe ya Rayon Sport ariko akaba hari ibyo yabasabye mbere yo gusinya amasezerano.

Ntagwabira akomeza avuga ko mu ikipe yabasabye ko babanza gushaka abakinnyi 5 beza kandi bashoboye bityo na we akaba yabona gushyira umukono ku masezerano.

Ntagwabira akomeza avuga ko bumvikanye ko ibyo kugura abakinnyi bizarangirana n’icyumweru gitaha bityo akaba yumva ko mu gihe ibyo bizaba byarangiye aribwo azasinya nawe kuko azaba afite ikipe nziza. Intego ya Ntagwabira y’umwaka utaha mu ikipe ya Rayon Sport ngo ni iyo kwegukana igikombe cya shampiyona kandi akaba avuga ko atakwegukana igikombe cya shampiyona nta bakinnyi beza baguze.

Yagize ati : “Nabasabye ko twakongera abakinnyi kandi barabinyemereye bityo ndizera ko mu cyumweru gitaha byose bizaba byakemutse.”

Ntagwabira akomeza avuga ko abakinnyi 3 bazava hanze y’u Rwanda na ho abandi bakinnyi 2 ari abasanzwe bakina mu Rwanda. Ati :“ntabwo dushaka abakinnyi bava hanze benshi turashaka Abanyarwanda benshi, abava hanze bo n’abo gutanga uburambe mu ikipe kandi baza baje guhindura byinshi”.

Ikindi uyu mutoza watoje ikipe ya APR FC, ATRACO FC na Kiyovu Sport ndetse ubu akaba akibarwa nk’umutoza wa Rayon nubwo atarasinya avuga ko yumva afite icyizere cyo kuzageza Rayon Sport kuri byinshi mu gihe bazaba babonye abakinnyi beza bakeneye.