CONCERT YA TOM CLOSE- KWINJIRA BYARI 65 RWF!

19/07/2011 09:29

Kuri uyu wa mbere taliki ya 18/07/2011, umuhanzi MUYOMBO Tomson uzwi ku izina rya Tom Close yakoreye Concert ye mu ishuri rikuru r’uburezi rya Kigali (KIE) hakaba hari mu rwego rwo kwiyamamaza muri Primus Guma Guma Super Star. Muri iyo konseri rero umuhanzi Tom Close yari yaherekejwe n’abandi bahanzi b’ibikomerezwa bari baje kumufasha gushaka amajwi muri iryo shuri. Abo twavugamo nk’ umuhanzi Uncle Augustin, Emmy, Just Family ndetse na Urban boys.

 

Icyo gitaramo cyatangiye bitinze kuko umushyitsi mukuru Tom Close yashatse ko hinjira gusa umuntu werekanye SMS kuri Telephone ye yerekana ko yamaze kumutora muri PGGSS. Nyamara abari bitabiriye iyo concert bo siko babibonaga kuko icyo giciro gihanitse cya SMS ihwanye n’amafaranga y’amanyarwanda ibiceri mirongo itandatu n’atanu (65RWF) batari bakimenyeshejwe mbere kuko nkuko bigaragara ku matangazo yari amanitse hirya no hino muri KIE byavugaga ngo “FREE ENTRANCE”.

Icyagaragaye rero si uko abanyeshuri bari bitabiriye iyo concert bari babuze ayo mafaranga kuko hari abavuganye na Tom Close atarinjira abemerera kubagurira Me2U ariko agahita yitora akoresheje telephone zabo ariko barabyanga. Twegereye umwe muri bo (Ntiyashatse kwivuga izina) tumubaza impamvu batari kumvikana na Tom Close maze adusobanurira muri aya magambo: “Jye ku giti cyange nkunda umuhanzi JAY POLLY niyo mpamvu ntarota ntora undi wese bahanganye”.

Urusaku rwabaye rwinshi maze Tom Close yanga kuririmba kugeza aho Urban boys bitahiye, bagenzi be basigaye (Just family, Emmy na Uncle Augustin) baramwinginga nuko bamushyuhiriza ibirori.

Icyagaragaye ni uko n’ubwo bari babyitabiriye ari benshi siko bari bamukunze kuko yabasabaga kutamutenguha bakamuvugiriza ibirumbeti (BUUUUUUUUUUUUUUUUU). Umuhanzi Tom Close yururutse stage yegera abakobwa bari hafi aho bari kubyina bishimye aranguruye ati “nihagire unyereka kuri telephone ye ko yamaze kuntora”, abura n’umwe.

Tom yaje gutaha nta wubimenye kuko yateruye aririmba ati “KIE yange sinzigera nkureka” ntawongeye kumubona basigaye bayiririmba bonyine abari kuri gate nibo baje batubwira bati “Muri gusarazwa n’iki ko imodoka ya Tom Close ubu igeze kuri stade yitahira?” Twarumiwe!

Nyuma ya concert abanyeshuri bo muri KIE batashye bijujuta bati “Ubona yaba yari KITOKO, King James, Man Martin, Rafiki, Rideman, Diplomate?”.